Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyashyikirijwe amavuriro abiri ngendanwa (mobile clinics) n’ibyuma bikonjesha imiti n'inkingo (vaccine storage fridges), bifite agaciro ka miliyoni 490 Frw. Ibi ...
Perezida Paul Kagame asanga igihe kigeze, ngo urubyiruko rurusheho kugira uruhare mu iterambere ry'Umugabane wa Afurika. Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yatangizaga icyiciro cya mbere cya gahunda ...
Abatuye Uturere twa Nyanza na Nyamagabe baravuga ko ikiraro cya Rukarara kiduhuza gikomeje kuba imbogamizi ku buhahirane n’imigenderanire yabo, ndetse bakaba bahorana ubwoba ko hagira abantu bagwa mu ...
Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yakiriye Ikipe y’Igihugu ya Handball mu Batarengeje imyaka 20 iheruka kwegukana Igikombe cya Afurika, ayizeza ubufasha mu kwitegura imikino y'Igikombe cy’Isi.
Jeanine Urambariziki warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 amaze imyaka 30 mu gihugu cy’u Bufaransa, akaba akomeje gushakisha umuryango we kuko kugeza ubu atazi inkomoko ye cyane ko yajyanywe ...
Perezida Kagame yakiriye Komiseri muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe Ubuzima, ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere ry’imibereho, Minata Samaté Cessouma n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ...
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ll igeze hafi kuri 40%, ni urugomero rwitezweho gutanga umuriro w’amashanyarazi wa megawati 43.5.
Mu gihe hagati muri uku kwezi kwa 11 hateganijwe inama ngarukamwaka yiga ku mihindagurikire y'ibihe izabera i Baku muri Azerbaijan, bamwe mu bashoye imari mu bikorwa bifite aho bihuriye no ...
Radisson Blu Kigali ifatanije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, batangije ubukangurambaga bwiswe ‘Ikunde, Imenye, Isuzumishe’ bugamije gushishikariza abanyarwanda kwisuzumisha Cancer y’ibere, kuko ...
Igishanga cya Gikondo kiri ahahoze inganda, amagaraje n’izindi nyubako bikaza gukurwamo, ubu cyatangiye gutunganwa muri gahunda yo kugihinduramo agace k'ubukerarugendo no ku cyifashisha mu gutangira ...
Ku nshuro ya mbere, ku isoko ry'imari n'imigabane hakusanyijwe arenga miliyari 130 Frw mu gihe cy'amezi 3, binyuze mu bucuruzi bw'impapuro mpeshamwenda. Byagaragaye ubwo ikigo Prime Energy cyashyiraga ...
Kuri uyu wa Mbere, Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ruratangira kuburanisha mu bujurire Philippe Hategekimana, wari warahanishijwe gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside ...